Inshingano n'uburenganzira bwawe nk'ushyiraho inzu yawe kurubuga • Byanditswe bwa nyuma: January 16, 2026
Nk'ushyiraho inzu yawe kurubuga (Nyir'inzu), ufite uruhare rwingenzi kuri rubuga. Aya mabwiriza asobanura inshingano zawe, uburenganzira bwawe, n'ubufasha buboneka kugirango byose bigende nkuko ubyifuza.
Uwakodesheje inzu yawe yishyura 6% y’ikiguzi cya serivisi.
Ugomba gutanga amakuru yukuri, yuzuye yerekeye inzu yawe, harimo amafoto, ibikoresho, n'amategeko y'inzu.
Komeza werekana igihe ihari , uvugurura urutonde rwibiyirimo, ibiciro, n'impinduka zose ku inzu yawe cyangwa amategeko agenga inzu yawe.
Koresha amafoto yanyayo y'inzu yawe, atahinduwe agaragaza inzu yawe. Amafoto adahuye nuko inzu yawe imeze, nkubbuyobozi bwa Yibone Heza dufite uburenganizra bwo gukura inzu kurubuga cyangwa kuguhagarika kurubuga, mugihe hari uwabitumeyesheje, afite gihamya kibyemeza.
Kohererezwa amafaranga bikorwa mu masaha 24-48 nyuma yo kwinjiza munzu uwakodesheje, wishyurwa bitewe n'uburyo bwawe bwo kwishyurwa wahisemo.
Ikiguzi kuri Ny'irinzu: dukata 4% yayo wishyuwe kugira ngo tugufashe kubona uyikodesha; ubika 96% yigiciro cyubukode cyawe.
Uzuza Neza indangamuntu yawe n'uburyo bwo kwishyurirwaho kugiringo uhabwe amafaranga. Ibi birinda bombi wowe n'abakodesha inzu yawe.
Amakuru meza! Ubu ubika 96% y'ubwishyu bwose (mbere yari 92%). Amafaranga menshi akugeraho mu minsi 1-2. Kohereza kuri banki bishobora gufata igihe kirenze MOMO.
Gusubika igikikorwa cyo gufata inzu cyari cyarangiye, bigomba kuba amahitamo ya nyuma kkuri wowe. Guhagarika kenshi bishobora kugira ingaruka ku gaciro uhabwa kurubuga, nibitekerezo byaba kiriya baguha.
Guhagarika igikorwa cyo gufata inzu cyari cyarangiye, bishobora gutera ibihano n'ingaruka mbi yahagaritswe kubakodesha bateganije kuba mu nzu yawe.
Turabyumva ko ibibazo byabaho bitandukanye. Vugana n'itsinda ryacu ry'ubufasha bwruru rubuga ako kanya niba ukeneye guhagarika cyangwa ukaba ufite uzindi mpamvu zidashobora kwirengagiza. Tuzagufasha ndetse nuwari wafashe inzu yawe, kugirango impande zinyurwe nigikorwa gitunguranye cyabaye.
Guhagarika bigira ingaruka mbi kuko abakiriya bawe bakubone, kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku kuba washyiraho inzu ubutaha kurubuga mugihe wahagaritse inzu zafashwe incuro nyinshi. Tegura neza mbere yo gushyira inzu yawe kurubuga.
Niba ibibazo byagaragaye n'abakodesheje inzu yawe kurubuga, menyesha ibyabaye byose kandi uvugane n'itsinda ryacu ry'ubufasha mu masaha 24.
Tanga amafoto, ubutumwa, n'ibisobanuro birambuye by'ibibazo byose. Ibi bifasha gukemura amakimbirane mu buryo bushoboka.
Amakimbirane menshi akemurwa mu minsi 3-5 y'akazi. Imanza ziruhije zishobora gufata igihe kirekire ariko zikazakemurwa vuba.
Amakuru yawe y'indangamuntu abikwa mu mutekano kandi akoreshwa gusa mu kwemeza inzu yawe kurubuga, no mugihe ikiabzo cyavuka.
Amakuru yawe yo kwishyura abitswe mu buryo bwiza kandi bufite umutekano, n'amkuru ajyanye nibyangombwa byawe abitse mumutekano.
Ntawe dusangiza amakuru yawe bwite n'abakodesha inzu yawe kurubuga usibye ibikenewe gusa mu gufata inzu.
Dukoresha umutekano w'urwego rwo hejuru kugirango turinde amakuru yawe. Niwowe wneyine ugena ibigaragara ku mwirondoro wawe wa rusange.